• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

1st Corinthians 13

1st Corinthians 12 / 1st Corinthians 14

1 Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 

2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. 

3 Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. 

4 Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, 

5 ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, 

6 ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, 

7 rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. 

8 Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho 

9 kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, 

10 ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. 

11 Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana. 

12 Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose. 

13 Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

(1 Abakorinto 13:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda