• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

1st Corinthians 16

1st Corinthians 15 / 2nd Corinthians 1

1 Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. 

2 Ku wa mbere w'iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. 

3 Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu. 

4 Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana. 

5 Nzabasura nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu, 

6 kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose. 

7 Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira. 

8 Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote, 

9 kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi. 

10 Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w'Umwami wacu nkanjye. 

11 Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data. 

12 Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza. 

13 Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. 

14 Ibyo mukora byose mubikorane urukundo. 

15 Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w'Abanyakaya, kandi bitangiye gukorera abera. 

16 Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n'undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye. 

17 Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe 

18 kuko baruhuye umutima wanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo. 

19 Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo. 

20 Bene Data bose barabatashya. Mutashyanishe guhoberana kwera. 

21 Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. 

22 Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza! 

23 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. 

24 Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.

(1 Abakorinto 16:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda