1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe.
2 Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,
3 twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n'umuhati w'urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y'Imana yacu ari yo Data wa twese.
4 Bene Data bakundwa n'Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo
5 kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.
6 Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n'Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry'Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by'Umwuka Wera.
7 Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy'abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,
8 kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw'ijambo ry'Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,
9 kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasuye, n'uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,
10 no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.
(1 Abatesaloniki 1:1;9)