• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

1st Thessalonians 3

1st Thessalonians 2 / 1st Thessalonians 4

1 Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine. 

2 Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu 

3 kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n'aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho. 

4 Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi. 

5 Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa. 

6 Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk'uko natwe tubakumbura. 

7 Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n'amakuba, 

8 kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. 

9 Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw'ibyishimo byose tubishimira imbere y'Imana yacu? 

10 Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu. 

11 Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n'Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu. 

12 Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk'uko natwe twabakunze, 

13 kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.

(1 Abatesaloniki 3:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda