• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

1st Thessalonians 5

1st Thessalonians 4 / 2nd Thessalonians 1

1 Ariko bene Data, iby'ibihe n'iminsi ntimugomba kubyandikirwa, 

2 kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro. 

3 Ubwo bazaba bavuga bati"Ni amahoro nta kibi kiriho", ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. 

4 Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk'umujura, 

5 kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima. 

6 Nuko rero twe gusinzira nk'abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha 

7 kuko abasinzira basinzira nijoro, n'abasinda bagasinda nijoro. 

8 Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. 

9 Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo 

10 wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we. 

11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk'uko musanzwe mubikora. 

12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. 

13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro. 

14 Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. 

15 Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. 

16 Mwishime iteka, 

17 musenge ubudasiba, 

18 mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. 

19 Ntimukazimye Umwuka w'Imana 

20 kandi ntimugahinyure ibihanurwa, 

21 ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, 

22 mwirinde igisa n'ikibi cyose. 

23 Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 

24 Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora. 

25 Bene Data, mudusabire. 

26 Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera. 

27 Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko. 

28 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

(1 Abatesaloniki 5:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda