• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

1st Timothy 4

1st Timothy 3 / 1st Timothy 5

1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati"Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni" 

2 bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye, 

3 babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima, 

4 kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe, 

5 kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga. 

6 Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w'ibya Kristo Yesu utunzwe n'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije. 

7 Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana 

8 kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo. 

9 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, 

10 kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera. 

11 Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe. 

12 Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. 

13 Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 

14 Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru. 

15 Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. 

16 Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva.

(1 Timoteyo 4:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda