1 Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.
2 Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,
3 kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu.
4 Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw'imbaraga z'Imana izerekanira muri mwe.
5 Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.
6 Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa.
7 Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n'abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n'abagawa.
8 Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.
9 Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.
10 Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z'imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.
11 Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe.
12 Mutashyanishe guhoberana kwera.
13 Abera bose barabatashya.
14 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera bibane namwe mwese.
(2 Abakorinto 13:1;9)