• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

2nd Corinthians 3

2nd Corinthians 2 / 2nd Corinthians 4

1 Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka? 

2 Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. 

3 Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku by'inyama, ari byo mitima yanyu. 

4 Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: 

5 si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana. 

6 Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo. 

7 Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbira mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira), 

8 nkanswe imitegekere y'Umwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza n'icyubahiro? 

9 Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka! 

10 Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk'aho ari ubwiza, kuko bwamazweho n'ubwiza buhebuje bw'iyaje hanyuma. 

11 Nuko rero, niba ubwiza bw'imitegekere ya mbere bwarahindutse ubusa ku bw'ubwiza bw'iya kabiri, noneho igumaho ni yo izarushaho cyane kugira ubwiza. 

12 Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. 

13 Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho. 

14 Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. 

15 Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo, 

16 nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho. 

17 Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho haba umudendezo. 

18 Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.

(2 Abakorinto 3:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda