• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Ephesians 5

Ephesians 4 / Ephesians 6

1 Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa. 

2 Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza. 

3 Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, 

4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 

5 Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. 

6 Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. 

7 Nuko ntimugafatanye na bo,

8 kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, 

9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 

10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 

11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane 

12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 

13 Ariko byose iyo bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 

14 Ni cyo gituma bivugwa ngo"Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!" 

15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 

16 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. 

17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. 

18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. 

19 Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. 

20 Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, 

21 kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo. 

22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu, 

23 kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. 

24 Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. 

25 Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira 

26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye 

27 aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. 

28 Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, 

29 kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero, 

30 kuko turi ingingo z'umubiri we. 

31 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. 

32 Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n'Itorero. 

33 Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.

(Abefeso 5:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda