1 Uwiteka abwira Mose ati"Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n'Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by'ukuri, no kwirukana azabirukana.
2 None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n'umugore wese asabe umugore w'umuturanyi we, basabe ibintu by'ifeza n'ibintu by'izahabu."
3 Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yari umunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y'abagaragu ba Farawo no mu maso y'abandi bantu.
4 Mose aravuga ati"Uwiteka aravuze ati 'Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa,
5 abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'umuja w'umusyi, kandi n'uburiza bwose bw'amatungo buzapfa.
6 Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk'uwo.
7 Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.'
8 Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati 'Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.' Ubwo ni bwo nzagenda." Ava kuri Farawo arakaye cyane.
9 Uwiteka abwira Mose ati"Farawo ntazabumvira, kugira ngo ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa."
10 Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye.
(Kuva 11:1;9)