1 Uwiteka abwira Mose ati
2 "Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y'i Pihahiroti hagati y'i Migidoli n'inyanja, imbere y'i Balisefoni: uti imbere y'aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw'inyanja.
3 Farawo azavuga Abisirayeli ati 'Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.'
4 Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka." Abisirayeli babigenza batyo.
5 Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati"Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?"
6 Atunganisha igare rye ry'intambara ajyana abantu be,
7 ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n'andi magare y'intambara y'Abanyegiputa yose, n'abatware bategeka abayirwaniramo bose.
8 Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.
9 Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n'amagare bya Farawo byose, n'abahetswe n'amafarashi be, n'izindi ngabo ze zose, babafatira babambye amahema ku nyanja iruhande rw'i Pihahiroti, imbere y'i Balisefoni.
10 Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.
11 Babaza Mose bati"Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?
12 Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti 'Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?' "
13 Mose asubiza abantu ati"Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.
14 Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere."
15 Uwiteka abaza Mose ati"Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.
16 Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y'inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.
17 Nanjye ndanangira imitima y'Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n'amafarashi be.
18 Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n'amafarashi be."
19 Marayika w'Imana wajyaga imbere y'ingabo z'Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y'igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,
20 ijya hagati y'ingabo z'Abanyegiputa n'iz'Abisirayeli: bariya ibabera igicu n'umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.
21 Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y'aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.
22 Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.
23 Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.
24 Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y'umuriro n'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba.
25 Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati"Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa."
26 Uwiteka abwira Mose ati"Rambura ukuboko hejuru y'inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n'amafarashi babo."
27 Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.
28 Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n'amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n'umwe muri bo.
29 Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.
30 Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z'Abanyegiputa ku nkombe y'inyanja.
31 Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose.
(Kuva 14:1;9)