• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Exodus 17

Exodus 16 / Exodus 18

1 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayu bw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari. 

2 Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati"Duhe amazi tunywe." Mose arababaza ati"Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?" 

3 Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati"Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?" 

4 Mose atakira Uwiteka ati"Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye." 

5 Uwiteka abwira Mose ati"Nyura imbere y'abantu ujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende. 

6 Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe." Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli. 

7 Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati"Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?" 

8 Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu. 

9 Mose abwira Yosuwa ati"Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozi nitwaje inkoni y'Imana." 

10 Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi. 

11 Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha, 

12 maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. 

13 Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota. 

14 Uwiteka abwira Mose ati"Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose." 

15 Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, 

16 aravuga ati"Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose."

(Kuva 17:1;9) 

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda