1 "Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo.
2 Nugura umugurano w'Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje.
3 Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugore we ajyane na we.
4 Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine.
5 Ariko uwo mugurano niyerura ati 'Nkunze databuja n'umugore wanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo',
6 shebuja amujyane imbere y'Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.
7 "Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n'abagurano b'abagabo.
8 Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.
9 Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk'ibyo yagirira umukobwa we.
10 Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe.
11 Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.
12 "Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa.
13 Kandi umuntu natubikira undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.
14 Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahorwe.
15 "Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
16 "Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.
17 "Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
18 "Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,
19 nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.
20 "Umuntu nakubita inkoni umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa.
21 Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.
22 "Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w'uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse.
23 Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi,
24 ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,
25 ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.
26 "Umuntu nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho.
27 Kandi nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.
28 "Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza.
29 Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.
30 Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe.
31 Naho yaba umuhungu w'umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse.
32 Inka niyica umugurano w'umugabo cyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.
33 "Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,
34 nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo.
35 "Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane.
36 Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.
(Kuva 21:1;9)