1 Imana ibwira Mose iti"Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,
2 Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we."
3 Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati"Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora."
4 Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri.
5 Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro.
6 Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimisha ku gicaniro.
7 Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati"Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira."
8 Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati"Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari."
9 Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi
10 bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyemure ubwaryo.
11 Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.
12 Uwiteka abwira Mose ati"Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha."
13 Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w'Imana.
14 Abwira ba bakuru ati"Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange."
15 Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.
16 Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.
17 Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriro ukongora ku mutwe w'uwo musozi.
18 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.
(Kuva 24:1;9)