• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Exodus 31

Exodus 30 / Exodus 32

1 Uwiteka abwira Mose ati 

2 "Dore mpamagaye mu izina Besaleli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, 

3 mwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose 

4 byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa, 

5 no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubaza, no kugira ubukorikori bwose. 

6 Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose: 

7 ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema. 

8 Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu, 

9 na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo, 

10 na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n'iy'abana be, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi, 

11 na ya mavuta yo gusiga, na wa mubavu w'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora." 

12 Uwiteka abwira Mose ati 

13 "Kandi ubwire Abisirayeli uti 'Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza. 

14 Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe. 

15 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa. 

16 Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. 

17 Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.' " 

18 Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw'Imana.

(Kuva 31:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda