1 Uwiteka abwira Mose ati"Wibarize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.
2 Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo.
3 Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo."
4 Mose abaza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi.
5 Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.
6 Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati"Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi,
7 igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuro n'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihora abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruza n'ubuvivi."
8 Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi.
9 Aramubwira ati"Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n'ibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe."
10 Uwiteka aravuga ati"Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y'ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba.
11 Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori n'Abanyakanani, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi baguhunge.
12 Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk'umutego hagati muri mwe,
13 ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z'amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.
14 Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.
15 "Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye,
16 kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.
17 "Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.
18 "Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.
19 "Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.
20 Uburiza bw'indogobe uzabucunguze umwana w'intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zose uzazicungure."Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye.
21 "Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14
22 "Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.
23 "Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.
24 Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkagura ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.
25 "Ntugaturane amaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara.
26 "Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe."Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina."
27 Uwiteka abwira Mose ati"Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, ihagaze kuri ayo magambo."
28 Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
29 Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.
30 Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.
31 Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo.
32 Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi.
33 Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he.
34 Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.
35 Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n'Uwiteka.
(Kuva 34:1;9)