1 Uwiteka abwira Mose ati
2 "Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
3 Ushyiremo isanduku y'Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda.
4 Winjizemo n'ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo.
5 Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango w'ubwo buturo.
6 Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
7 Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, ugisukemo amazi.
8 Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo.
9 "Wende ya mavuta yo gusiga, uyasige ubwo buturo n'ibirimo byose, ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera.
10 Usige n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.
11 Usige n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo, ucyeze.
12 "Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubuhagirireho.
13 Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusige, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.
14 Uzane n'abana be ubambike amakanzu,
15 ubasige nk'uko wasize se, kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uko gusigwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose."
16 Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.
17 Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa.
18 Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.
19 Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.
20 Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero,
21 yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.
22 Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.
23 Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.
24 Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturo rw'iburyo.
25 Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
26 Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje,
27 acyoserezaho umubavu w'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.
28 Akinga umwenda mu muryango w'ubwo buturo.
29 Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose.
30 Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza.
31 Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge
32 uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.
33 Ashinga urugo rugota ubwo buturo n'icyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose.
34 Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro, ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo.
35 Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw'Uwiteka bukuzura ubwo buturo.
36 Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda,
37 ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho.
38 Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.
(Kuva 40:1;9)