1 Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati"Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo 'Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.' "
2 Farawo arababwira ati"Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli."
3 Baramubwira bati"Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itadutera ikatwicisha mugiga cyangwa inkota."
4 Umwami wa Egiputa arababwira ati"Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubire mu buretwa bwanyu."
5 Kandi Farawo ati"Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo."
6 Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n'abatware bo muri bo ati
7 "Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano.
8 Kandi umubare w'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati 'Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.'
9 Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma."
10 Abakoresha ubwo bwoko uburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati"Farawo aravuze ngo 'Ntabaha inganagano.
11 Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutari bugerurirwe umubare mwaciwe na hato.' "
12 Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano.
13 Kandi ababakoresha uburetwa babatera umwete bati"Mumare umubare mwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora."
14 Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati"Ni iki cyatuye mudasohoza umubare mwaciwe ejo na none, ntimwuzuze amatafari nka mbere?"
15 Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati"Ni iki gitumye utugirira utya abagaragu bawe?
16 Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bo urubanza ruriho."
17 Arababwira ati"Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti 'Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.'
18 Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuza umubare w'amatafari."
19 Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazica umubare w'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose.
20 Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira,
21 barababwira bati"Uwiteka abarebe abacire urubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwanga urunuka, mukabaha inkota yo kutwica."
22 Mose asubira ku Uwiteka aramubaza ati"Mwami, ni iki gitumye ugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteye kuntuma?
23 Kuko uhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavugana na we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito."
(Kuva 5:1;9)