1 Uwiteka ategeka Aburamu ati"Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.
3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha."
4 Aburamu aragenda nk'uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse.
5 Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n'ubutunzi bwose bari batunze, n'abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.
6 Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanani yari muri icyo gihugu.
7 Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati"Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu." Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.
8 Avayo ajya ku musozi w'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw'iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw'iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka.
9 Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.
10 Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.
11 Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati"Dore nzi yuko uri umugore w'igikundiro,
12 nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati 'Uyu ni umugore we', maze banyice nawe bagukize.
13 Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti 'Ndi mushiki we', kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye."
14 Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.
15 Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.
16 Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n'inka n'indogobe z'ingabo, n'abagaragu n'abaja n'indogobe z'ingore n'ingamiya.
17 Uwiteka ahanisha Farawo n'inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.
18 Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati"Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?
19 Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere."
20 Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n'umugore we n'ibyo yari afite byose.
(Itangiriro 12:1;9)