• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Genesis 20

Genesis 19 / Genesis 21

1 Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y'i Kadeshi n'i Shuri, asuhukira i Gerari. 

2 Aburahamu avuga Sara umugore we ati"Ni mushiki wanjye", Abimeleki umwami w'i Gerari atumira Sara aramujyana. 

3 Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti"Umeze nk'intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo." 

4 Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati"Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka? 

5 Ubwe si we wavuze ati 'Ni mushiki wanjye'? N'umugore na we ubwe ntiyavuze ati 'Ni musaza wanjye'? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n'amaboko atanduye." 

6 Imana imusubiriza mu nzozi iti"Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. 

7 Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n'abawe bose." 

8 Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane. 

9 Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati"Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n'ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa." 

10 Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati"Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?" 

11 Aburahamu aramusubiza ati"Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye. 

12 Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye. 

13 Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti 'Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.' " 

14 Abimeleki azana intama n'inka n'abagaragu n'abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we. 

15 Abimeleki aramubwira ati"Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose." 

16 Abwira na Sara ati"Dore mpaye musaza wawe ibice by'ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose." 

17 Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n'umugore we n'abaja be, barabyara. 

18 Kuko Uwiteka yari yazibye inda z'abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.

(Itangiriro 20:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda