• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Genesis 23

Genesis 22 / Genesis 24

1 Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye. 

2 Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanani, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra. 

3 Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati 

4 "Ndi umushyitsi n'umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso." 

5 Abaheti basubiza Aburahamu bati 

6 "Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe." 

7 Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti. 

8 Avugana na bo arababwira ati"Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari, 

9 ampe ubuvumo bw'i Makipela afite, buri ku mpera y'isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo." 

10 Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose ati 

11 "Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n'ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y'ab'ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe." 

12 Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu. 

13 Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati"Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy'iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye." 

14 Efuroni asubiza Aburahamu ati 

15 "Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekeli magana ane z'ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe." 

16 Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z'ifeza, zemerwa n'abagenza. 

17 Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y'i Mamure, yo n'ubuvumo burimo n'ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu 

18 kuba gakondo ye, imbere y'Abaheti, imbere y'abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose. 

19 Hanyuma y'ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y'i Makipela, iri imbere y'i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanani. 

20 Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n'ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo.

(Itangiriro 23:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda