1 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.
2 Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.
3 Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.
4 Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka.
5 Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti"Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato."
6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti"Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?"
7 Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.
8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
9 Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abitaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.
10 Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.
11 Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo.
12 Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.
13 Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugo twemeye gutukwa ku bwe,
14 kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.
15 Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo.
16 Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.
17 Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.
18 Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.
19 Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.
20 Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose,
21 ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.
22 Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.
23 Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.
24 Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.
25 Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Amen.
(Abaheburayo 13:1;9)