• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Leviticus 10

Leviticus 9 / Leviticus 11

1 Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y'Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse. 

2 Imbere y'Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y'Uwiteka. 

3 Mose abwira Aroni ati"Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati 'Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.' " Aroni aricecekera. 

4 Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati"Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y'Ahera, mubajyane inyuma y'ingando z'amahema." 

5 Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk'uko Mose yategetse. 

6 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati"Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse. 

7 Kandi ntimuve ku muryango w'ihema ry'ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y'Uwiteka yabasize." Bagenza uko Mose yategetse. 

8 Uwiteka abwira Aroni ati 

9 "Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n'abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry'ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, 

10 mubone uko mutandukanya ibyera n'ibitari ibyera, n'ibihumanya n'ibidahumanya, 

11 mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose." 

12 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati"Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, muririre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane. 

13 Muririre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n'abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uko ni ko nategetswe. 

14 Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw'ukuboko rwererejwe, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe na bo mubirire ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n'iy'abahungu bawe, ku bitambo by'Abisirayeli by'uko bari amahoro. 

15 Urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa n'inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n'ibitambo byo gukongorwa n'umuriro by'urugimbu, babizungurize imbere y'Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n'abana bawe, bitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse." 

16 Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati 

17 "Mwabujijwe n'iki kurira ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y'Uwiteka? 

18 Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakiririye mu buturo bwera, uko nategetse." 

19 Aroni asubiza Mose ati"Dore uyu munsi batambiye imbere y'Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n'igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y'Uwiteka?" 

20 Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.

(Abalewi 10:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda