• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Leviticus 17

Leviticus 16 / Leviticus 18

1 Uwiteka abwira Mose ati 

2 "Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati

3 Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w'intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, 

4 ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe. 

5 Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro. 

6 Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. 

7 Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y'ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.' 

8 "Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi, 

9 ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe. 

10 "Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.

11 Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo. 

12 Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti 'Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.' 

13 "Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu. 

14 Kuko ubugingo bw'inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n'ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti 'Ntimukarye amaraso y'inyama z'uburyo bwose, kuko ubugingo bw'inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.' 

15 "Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirira, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa. 

16 Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe."

(Abalewi 17:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda