• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Leviticus 21

Leviticus 20 / Leviticus 22

1 Uwiteka abwira Mose ati"Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe, 

2 keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se, 

3 na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha. 

4 Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone. 

5 "Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. 

6 Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera. 

7 Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye. 

8 Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera. 

9 Kandi umukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike. 

10 "Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusiga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye, 

11 ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina, 

12 ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasizwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka. 

13 Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari. 

14 Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora. 

15 Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza." 

16 Uwiteka abwira Mose ati 

17 "Bwira Aroni uti 'Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. 

18 Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, 

19 cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, 

20 cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito. 

21 Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. 

22 Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera. 

23 Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.' " 

24 Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.

(Abalewi 21:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda