• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Leviticus 3

Leviticus 2 / Leviticus 4

 

1 "Kandi umuntu natamba igitambo cy'uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy'ikimasa cyangwa cy'inyana, agitambire imbere y'Uwiteka kidafite inenge. 

2 Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, akibikirire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni abatambyi Abamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro. 

3 Kandi akure kuri icyo gitambo cy'uko ari amahoro, igitambo atambira Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Kandi uruta rworoshe amara, n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, 

4 n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, abikurane n'impyiko. 

5 Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y'igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. 

6 "Kandi natambira Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro cyo mu mikumbi, cy'isekurume cyangwa cy'umwagazi, agitambe kidafite inenge. 

7 Natamba igitambo cy'umwana w'intama, awutambire imbere y'Uwiteka. 

8 Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, ayibikire imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni Abamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro. 

9 Kandi akure kuri icyo gitambo cye cy'uko ari amahoro, icyo atambira Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Akure ibinure byacyo, umurizo wacyo wose awucire mu nguge, akure n'uruta rutwikira amara, n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, 

10 n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, awukurane n'impyiko. 

11 Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya (by'Imana), n'igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. 

12 "Kandi umuntu natamba ihene ayitambire imbere y'Uwiteka, 

13 ayirambike ikiganza mu ruhanga ayibikirire imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro. 

14 Ayikureho igitambo cye gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro, uruta rutwikira amara n'urugimbu rwo hagati yayo rwose, 

15 n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo awukurane n'impyiko. 

16 Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya by'Imana, n'igitambo gikongorerwa n'umuriro kuba umubabwe uhumura neza. Urugimbu rwose ni umwanya w'Uwiteka. 

17 Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya."

(Abalewi 3:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda