1 Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati"Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?"
2 Yesu aramubaza ati"Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi."
3 Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati
4 "Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?"
5 Yesu atangira kubabwira ati"Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
6 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati 'Ni jye Kristo', bakayobya benshi.
7 Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
8 Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari Itangiriro ryo kuramukwa.
9 "Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'Abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.
10 Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.
11 Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.
12 Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.
13 Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14 "Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
15 n'uzaba ari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,
16 n'uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.
17 "Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!
18 Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y'imbeho,
19 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu Itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
20 Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho.
21 "Icyo gihe umuntu nababwira ati 'Dore Kristo ari hano', cyangwa ati 'Dore ari hariya' ntimuzabyemere,
22 kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.
23 Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.
24 "Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzava umwezi wako,
25 n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n'ubwiza.
27 Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru.
28 "Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.
29 Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.
30 Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.
31 Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
32 "Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.
33 Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.
34 Ni nk'umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.
35 Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir'urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse,
36 atazabatungura agasanga musinziriye.
37 Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti 'Mube maso.'