• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 12

Numbers 11 / Numbers 13

1 Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw'Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. 

2 Baravuga bati"Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?" Uwiteka arabyumva. 

3 Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose. 

4 Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati"Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry'ibonaniro." Barasohoka uko ari batatu. 

5 Uwiteka amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara mu muryango w'Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza. 

6 Arababwira ati"Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we. 

7 Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose. 

8 Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?" 

9 Bikongereza uburakari bw'Uwiteka, aragenda. 

10 Cya gicu kiva hejuru y'Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk'urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe. 

11 Aroni abwira Mose ati"Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy'icyaha twakoreshejwe n'ubupfu, tukizanira urubanza. 

12 Ndakwingize, ye kumera nk'igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe." 

13 Mose atakira Uwiteka ati"Mana ndakwingize, mukize." 

14 Uwiteka asubiza Mose ati"Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n'isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y'ingando z'amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa." 

15 Bakingiranira Miriyamu inyuma y'ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa. 

16 Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani.

(Kubara 12:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda