1 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.
2 Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati"Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
3 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
4 "Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,
5 se akumva umuhigo we n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
6 Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.
7 "Cyangwa narongorwa n'umugabo akiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,
8 umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama.
9 Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.
10 "Ariko umuhigo w'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.
11 "Umugore nahigira umuhigo mu nzu y'umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,
12 umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
13 Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.
14 Umuhigo wose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.
15 Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.
16 Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugore we."
17 Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n'umugore we, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.
(Kubara 30:1;9)