1 Uwiteka abwira Mose ati
2 "Tegeka Abisirayeli uti 'Nimugera mu gihugu cy'i Kanani, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk'uko ingabano zacyo ziri.
3 Igice cy'ikusi cy'igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw'ikusi ruhere ku iherezo ry'Inyanja y'Umunyu, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba.
4 Maze ruzenguruke ruce iruhande rw'ikusi rw'ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni
5 ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini.
6 " 'Urugabano rw'iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n'ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw'iburengerazuba.
7 " 'Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori.
8 Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw'i Hamati rugarukire i Sedadi,
9 maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw'ikasikazi.
10 " 'Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw'iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu.
11 Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw'iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw'iburasirazuba rw'inyanja y'i Kinereti,
12 rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y'Umunyu." 'Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n'ingabano zacyo z'impande zose.' "
13 Mose ategeka Abisirayeli ati"Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n'ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n'igice kingana n'igisigaye,
14 kuko umuryango w'Abarubeni nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'uw'Abagadi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'igice gisigaye cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo.
15 Iyo miryango uko ari ibiri n'igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba."
16 Uwiteka abwira Mose ati
17 "Aya mazina ni yo y'abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni.
18 Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo.
19 Aya ni yo mazina y'abo bantu: Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune.
20 Mu muryango w'Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi.
21 Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni.
22 Mu muryango w'Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili.
23 Mu Bayosefu mutoranye aba: Mu muryango w'Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi.
24 Mu muryango w'Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani.
25 Mu muryango w'Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki.
26 Mu muryango w'Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani.
27 Mu muryango w'Abasheri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi.
28 Mu muryango w'Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi."
29 Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy'i Kanani.
(Kubara 34:1;9)