• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Philippians 4

Philippians 3 / Colossians 1

1 Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru. 

2 Mukomeze gusenga muba maso, mushima. 

3 Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe 

4 kugira ngo mbwerekane nk'uko nkwiriye kuvuga. 

5 Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. 

6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese. 

7 Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose. 

8 Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu, 

9 mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose. 

10 Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.) 

11 Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamaze umubabaro. 

12 Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. 

13 Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli. 

14 Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya. 

15 Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye. 

16 Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya. 

17 Kandi muzabwire Arukipo muti"Ujye urinda umurimo wo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu, uwusohoze." 

18 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw'Imana bubane namwe.

(Abakolosayi 4:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda