• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Titus 2

Titus 1 / Titus 3

1 Ariko wowe ho uvuge ibihuye n'inyigisho nzima.

2 Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n'urukundo no kwihangana.

3 N'abakecuru ni uko ubabwire bifate nk'uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n'inzoga nyinshi, bigisha ibyiza

4 kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo,

5 no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by'ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry'Imana ridatukwa.

6 N'abasore ni uko ubahugure kudashayisha,

7 wiyerekane muri byose nk'icyitegererezo cy'imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza,

8 n'ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw'ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.

9 Hugura abagaragu b'imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka,

10 batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z'Imana Umukiza wacu.

11 Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,

12 butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

13 dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza

14 watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza.

15 Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk'ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.

(Tito 2:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda