Amakuru Agazweho
Yesu Aragukunda
Yesu Aragushaka
Urakijijwe
Umumaro w' Amaraso ya Yesu
Amaraso ya Yesu; Abakristo iyo tuvuga “amaraso ya Yesu,” Tuvuga amaraso Umwami wacu Yesu Kirisito Yacunguje ab’Isi yose kugirango umwizera wese akizwe nayo.
Mugitabo cy’Itagiriro tubona Inkuru, y’iremwa, ndetse arinaho dusanga uko Umuntu waremwe mu ishusho y’Imana, (Adam na Eva) baje gucumura, ariko Imana itrgura uko igomba kuzacungura Isi no gusana umubano wayo n’abantu.
Kandi iyo umuntu yakoraga icyaha yatangaga Impongano y’icyo cyaha, yagombaga kuba amaraso y’ikintu nuranaka, kigatambwa n’abanatambyi nku’uko byategetswe n’Imana.
Amaraso ya Yesu yabaye igitambo cyatambwe rimwe, gitambiwe abari mu Isi bose kandi gihoraho ibihe byose,
Ayo niyo Maraso yacunguye Abizera Bose ndetse nabazamwizera bose.
INGINGO 7 TUGIYE KUGANIRAHO
Muri izingingo tugiye kuganiraho turaza kurushaho gusobanukirwa akamaro kamaraso ya Yesu,
1. Amaraso mu Isezerano rya Kera
Mu mategeko ya Mose, amatungo yatambwaga, amaraso yayo agateranwa ku gicaniro, Ibi ntibyahanaguraga icyaha mu buryo buhoraho, ariko byabaga ikimenyetso cyo kugumana isezerano n’Imana, doreko niyo wongeraga gukora icyaha wagombaga kongera kuzana ikindi gitambo.
Buri mwaka ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yajyaga gutamba ariko ibi byari byateguriraga igitambo cy’ukuri cyari kuzaza.
2. Kristo Nk’Igitambo Cyuzuye
Yohani Umubatiza yaravuze ati: “Dore Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’isi” (Yohani 1:29). Ibi birahuza n’intama ya Pasika n’ibitambo by’iminsi yose mu rusengero.
Urupfu rwa Yesu rwabaye mu gihe cya Pasika, bigaragaza ihuriro ryabyo. Abaanditsi b’Isezerano Rishya batwereka urupfu rwa Kristo nk’isozwa ry’igitambo cyose cyo mu Isezerano rya Kera.
Abaheburayo 9:12 havuga ko “yinjijwe ahera n’amaraso ye rimwe, amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. si amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa”
Nk’uko 1 Petero 1:18–19 ivuga, twacunguwe “n’amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana w’Intama utariho inenge.” Amaraso ya Yesu ni umutima w’umugambi w’Imana w’agakiza.
3. Isezerano Rishya Ryasinywe mu Maraso Ye
Mu ifunguro rya nyuma, Yesu yaravuze ati: “Iki gikombe ni isezerano rishya mu maraso yanjye” (Luka 22:20), yibutsa Yeremiya 31:31–34 aho Imana yasezeranyije isezerano rishya. Isezerano rya kera ryari ku mategeko yanditswe ku bisate by’amabuye; irishya ryanditswe ku mitima, rigatanga imbabazi nyazo. Nk’uko Mose yasutse amaraso ku Bantu (Kuva 24:8), Yesu yasutse amaraso ye ngo atangire isezerano rishya ryiza.
4. Kwinjira ku Mana no Gukomeza Gukezwa
Kubera amaraso ya Yesu, abizera bashobora kwegera Imana nta bwoba. Abaheburayo 10:19–22: “Kuko dufite ubushizi bwamanga bwo kwinjira Ahera cyane n’amaraso ya Yesu…twegere dufite imitima y’ukuri twizera”
Kandi amaraso ya Yesu akomeza kutweza ukotugenderaa mu mucyo (1 Yohani 1:7).
5. Yesu yatsinze satani n’urupfu
Amaraso ya Yesu ni intwaro y’ubutsinzi, Ibyahishuwe 12:11: “Babatsinze babikesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ry’ubuhamya bwabo.” Kubera ko Yesu yapfuye kandi akazuka, imbaraga z’icyaha, urupfu na Satani zatsinzwe na Yesu Kirisito.
6. Ibisobanuro ku Itorero
Itorero ryavugwa ko “ryaguzwe n’amaraso ye” (Ibyakozwe 20:28). Ntabwo itorero ari iry’umuntu runaka ahubwo ni irya Kristo waritanzeho ubugingo bwe. Gukorera Imana, gusangira, no kubwiriza byose bishingiye kuri ayo maraso. Ifunguro ryera ni urwibutso rudasiba (1 Abakorinto 11:26). Amaraso ya Yesu yunga abizera bose, agasenya ibibatandukanya (Abefeso 2:13).
7. Ibisobanuro ku Bizera ku Giti Cyabo
Ku muntu ku giti cye, amaraso ya Yesu asobanura kwezwa ku cyaha, kubohorwa mu ntego y’icyaha, amahoro y’Imana n’imbaraga zo kubaho ubuzima bushya. Ni ikimenyetso cy’umutekano w’agakiza kacu; ntabwo gishingiye ku mirimo yacu, ahubwo ku gikorwa cya Kristo cyarangiye.
Inshamake
Mu nyigisho za Bibiliya, “amaraso ya Yesu” Ni incamake y’uburyo urupfu rwe n’ibyo yakoze byose;
Yasoje igitambo cyo mu Isezerano rya Kera, yacunguye kandi yatsindishirije abizera, yatangije isezerano rishya, rituma tugira uburenganzira bwo kwegera Imana, n’ubutsinzi ku cyaha.s3
Abaheburayo 9:22: “Nta kumeneka kw’amaraso ntihaba kubabarirwa.” Ariko Yesu yamenye amaraso ye rimwe rizima, atanga imbabazi n’ubugingo bushya kuri buri wese umwizera.
Ijambo Risoza
“Binyuze mu maraso ye, Yesu yadukoreye ibyo tutashoboraga kwikorera: yaradupfiriye, aduha isezerano rishya, aduha uburenganzira bwo kwegera Imana, kandi atwizeza intsinzi ku mbaraga z’umwijima.
Itorero rihagaze, kandi buri mukristo abaho, ku bw’amaraso ya Yesu. Tugire kwizera kandi dutangaze iyi nkuru nziza ku isi yose.”
Umwanditsi Pastor Mugisha Honore
Email aragukundayesu@gmail.com