• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Amakuru Archive

Nzeri 2025

Amakuru Agazweho

Yesu Aragukunda 

Yesu Aragushaka 

Urakijijwe


Umwuka Wera ni Iki?

Umwuka Wera ni Iki?

15 Nzeri 2025

UMWUKA WERA NI IKI?

Umwuka wera ni uwa gatatu mubutatu bwera, ni Umufasha Twasigiwe kandi abasha kwemeza umuntu ibyahabye, no kuba yakoresha Umuntu Ibitangaza kubw’umugambi w’Imana.

"Nanjye nzasaba Data, na We azabaha undi Mufasha, kugira ngo abe kumwe namwe iteka ryose. Ni Umwuka w’ukuri..." Yohana 14:16-17

 

Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera.

Nk’uko Imana Data igukunda, na Yesu Kristo akagendana nawe, Umwuka Wera aba muri wowe.

 

 Katurebere hamwe ingingo 4 zivuga k’Umwuka Wera

 

 

1. UMWUKA WERA NI UMUFASHA WACU

 

Yesu yabwiye abigishwa be ko atazabasiga bonyine. Yabasezeranyije ko azabaha Umufasha, Umwuka Wera uzabana nabo iteka ryose (Yohana 14:18).

 

 Ijambo ry’Ikigiriki ni Parakletos, risobanura: umufasha, umuvugizi, umujyanama, n’uhumuriza.

 

Umwuka Wera atwihanganisha mu bihe bigoye.

Aba atwibutsa ko tutari twenyine.

Ni ijwi rito mu gihe ibyago bivuga cyane, kandi

Ni amahoro aruta ubwenge bw’abantu bose.

 

 

 

2. Umwuka Wera ni umwigisha wacu

 

Yohana 14:26

"Umufasha ni we Mwuka Wera... azababwira byose, anabibutse ibyo nababwiye byose."

 

Ni we uduhishurira Ibyanditswe. Hari igihe usoma umurongo wa Bibiliya kenshi, ariko rimwe rukumbi ukagufata mu buryo bushya. Icyo ni igikorwa cy’Umwuka Wera.

 

Ntadufasha gusa kumenya Ijambo ry’Imana, ahubwo atuma turishyira mu bikorwa.

 

3. Umwuka Wera atwuzuza imbaraga

4. Ibyakozwe 1:8

"Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira..."

 

Umwuka Wera ntaza gusa kugira ngo twiyumve neza. Aza kudutegura no kutwongerera ubushobozi bwo:

· Kwamamaza ubutumwa bwira 

· Gusenga dufite imbaraga

· Kugendera mu mpano z’Umwuka

· Kutsinda ibyaha

Aha abantu basanzwe imbaraga zidasanzwe zo gukora umurimo w’Imana.

 

5. Umwuka Wera abiba Imbuto mubuzima bwacu

 

Abagalatiya 5:22-23 haravuga ko imbuto z’Umwuka ari:

 

"urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubuntu, ubugwaneza, kwizera, kugwa neza, no kwirinda."

 

Izi mbuto ntizikura kubera ubushake bwacu, ahubwo zikura iyo tugendana n’Umwuka.

 

Iyo twemere ye Umwuka wera ko atuyobora aradusukura akanahindura kamere yacu,

 

 Umusozo, ese ubugingo bwawe buryoherwa n’Umwuka Wera

 

Umwuka Wera ntiyagenewe abantu runaka gusa, ahubwo Ni uwa buri mukristo, kandi ari ahuri hose.

 

Ntabwo ari amarangamutima yo ku cyumweru gusa. Ni ubuzima bwa buri munsi.

· Ese uramwumva?

· Ese uramukurikira?

 

· Ese wumva urimo imbaragaze?

Uyu munsi, wemerere Umwuka Wera akuyobore, akubatize mumbaragaze. Mwemerere akwiyobore. Numwemerera, araguhumuriza, akwigishe, aguhe imbaraga, kandi ahindure ubuzima bwawe.

Senga uti

 

"Mwami Mwuka Wera, ndakwakiriye uyu munsi. Ba muri njye, unyobore, unyigishe, unyeze, unkoreshe uko ubishaka. Mpindure mbe umuntu ushimisha Imana, Mu Izina rya YESU Christo. Amen."

 

Ijambo risoza, Abaroma 8:14

"abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose, ni bo bana b’Imana."

Nimugendere mu Mwuka, mubane n’Umwuka, kandi muyoborwe n’Umwuka Wera.

Amen.

 

Umwanditsi: Pastor Mugisha Honore

IMANA Iguhe Umugisha!


Ibitekerezo...
Nta bitekerezo byo kwerekana.

Kohereza Igitekerezo...
Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda