1 Hanyuma y'ibyo, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti"Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane."
2 Aburamu aramubaza ati"Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?"
3 Ati"Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye."
4 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we riti"Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa."
5 Aramusohokana aramubwira ati"Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara." Ati"Urubyaro rwawe ni ko ruzangana."
6 Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
7 Aramubwira ati"Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y'Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu."
8 Aramubaza ati"Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?"
9 Aramusubiza ati"Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibuguma y'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma."
10 Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.
11 Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.
12 Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n'umwijima w'icuraburindi buramufata.
13 Uwiteka abwira Aburamu ati"Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.
14 Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.
15 Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza.
16 Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'Abamori kutaruzura."
17 Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n'urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.
18 Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati"Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,
19 igihugu cy'Abakeni n'icy'Abakenizi n'icy'Abakadimoni,
20 n'icy'Abaheti n'icy'Abaferizi n'icy'Abarafa,
21 n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanani, n'icy'Abagirugashi n'icy'Abayebusi."
(Itangiriro 15:1;9)