1 Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w'Umunyegiputakazi witwaga Hagari.
2 Sarayi abwira Aburamu ati"Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we." Aburamu yumvira Sarayi.
3 Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy'i Kanani, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we.
4 Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.
5 Sarayi abwira Aburamu ati"Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye."
6 Aburamu asubiza Sarayi ati"Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose." Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.
7 Marayika w'Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y'isoko yo mu nzira ijya i Shuri.
8 Aramubaza ati"Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?" Aramusubiza ati"Mpunze mabuja Sarayi."
9 Marayika w'Uwiteka aramubwira ati"Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira."
10 Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati"Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika."
11 Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
12 Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n'abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose."
13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"
14 Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi.
15 Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli.
16 Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.
(Itangiriro 16:1;9)