1 Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.
2 Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.
3 Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n'Abaletushi n'Abaleyumi.
4 Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura.
5 Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.
6 Ariko abana b'inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy'iburasirazuba.
7 Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu.
8 Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.
9 Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw'i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y'i Mamure.
10 Ni yo sambu Aburahamu yaguze n'Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we.
11 Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.
12 Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.
13 Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk'uko amazina yabo ari, nk'uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibeli na Mibusamu,
14 na Mishuma na Duma na Masa,
15 na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.
16 Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk'uko imidugudu yabo iri, nk'uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk'uko amoko yabo ari.
17 Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo.
18 Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.
19 Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,
20 Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w'i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.
21 Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.
22 Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati"Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?" Aragenda ajya kubaza Uwiteka.
23 Uwiteka aramusubiza ati"Inda yawe irimo amahanga abiri, Amoko abiri azatandukana, Ahereye igihe azavira mu mara yawe. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko, Umukuru azaba umugaragu w'umuto."
24 Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.
25 Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk'umwenda w'ubwoya, bamwita Esawu.
26 Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.
27 Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w'umuhanga w'umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema.
28 Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo.
29 Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akoza.
30 Esawu abwira Yakobo ati"Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkoza." Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.
31 Yakobo aramusubiza ati"Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi."
32 Esawu aramusubiza ati"Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?"
33 Yakobo aramubwira ati"Ndahira uyu munsi." Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
34 Yakobo aha Esawu umutsima n'ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.
(Itangiriro 25:1;9)