1 Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisitiya.
2 Uwiteka aramubonekera aramubwira ati"Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.
3 Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.
4 Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,
5 kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze."
6 Isaka atura i Gerari.
7 Abantu b'aho bamubaza iby'umugore we, arabasubiza ati"Ni mushiki wanjye", kuko yatinye kuvuga ati"Ni umugore wanjye." Ati"Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka", kuko yari umunyagikundiro.
8 Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w'Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we.
9 Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati"Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti 'Ni mushiki wanjye'?" Isaka aramusubiza ati"Ni uko nibwiraga nti 'Be kunyica bamumpora.' "
10 Abimeleki aramubaza ati"Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n'umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha."
11 Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati"Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka."
12 Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha.
13 Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane.
14 Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.
15 Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.
16 Abimeleki abwira Isaka ati"Genda utuvemo, kuko uturuta cyane."
17 Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy'i Gerari, aturayo.
18 Isaka asibuza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.
19 Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry'amazi adudubiza.
20 Abashumba b'i Gerari batonganira ayo mazi n'aba Isaka, bati"Ni ayacu." Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.
21 Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.
22 Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati"None Uwiteka adushyize ahagutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu."
23 Avayo arazamuka, ajya i Berisheba.
24 Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati"Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu."
25 Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba.
26 Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w'ingabo ze.
27 Isaka arababaza ati"Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?"
28 Baramusubiza bati"Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti 'Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe
29 yuko utazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.' None uhiriwe ku Uwiteka."
30 Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.
31 Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.
32 Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati"Tubonye amazi."
33 Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Berisheba na bugingo n'ubu.
34 Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,
35 bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.
(Itangiriro 26:1;9)