1 Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati"Mwana wanjye." Aritaba ati"Karame."
2 Aramubwira ati"Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira.
3 None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n'umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo,
4 untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa."
5 Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.
6 Rebeka abwira Yakobo umwana we ati"Numvise so abwira Esawu mwene so ati
7 Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.'
8 Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.
9 Jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda,
10 nawe uzishyire so azirye, aguheshe umugisha atarapfa."
11 Yakobo asubiza Rebeka nyina ati"Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe.
12 Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'umugisha."
13 Nyina aramubwira ati"Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire."
14 Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda.
15 Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi.
16 Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.
17 Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze.
18 Ajya aho se ari aramuhamagara ati"Data." Aritaba ati"Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?"
19 Yakobo asubiza se ati"Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha."
20 Isaka abaza umwana we ati"Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?" Aramusubiza ati"Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya."
21 Isaka abwira Yakobo ati"Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we."
22 Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati"Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu."
23 Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk'ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha.
24 Aramubaza ati"Uri umwana wanjye Esawu koko?" Aramusubiza ati"Ndi we."
25 Aramubwira ati"Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha." Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.
26 Se Isaka aramubwira ati"Mwana wanjye, nyegera unsome."
27 Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y'imyambaro ye, amuhesha umugisha ati"Impumuro y'umwana wanjye, Imeze nk'iy'umurima Uwiteka Yahaye umugisha.
28 Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru, No ku mwero w'ubutaka, N'imyaka y'impeke myinshi, Na vino nyinshi.
29 Amoko agukorere, Amahanga akwikubite imbere, Utware bene so, Bene nyoko bakwikubite imbere. Uzakuvuma wese avumwe, Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe."
30 Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahiguka.
31 Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati"Data, byuka urye ku muhigo w'umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha."
32 Isaka se aramubaza ati"Uri nde?" Aramusubiza ati"Ndi umwana wawe w'imfura Esawu."
33 Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati"Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa."
34 Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w'umunyamubabaro abwira se ati"Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye."
35 Aramusubiza ati"Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe."
36 Aramubwira ati"Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha." Arongera aramubaza ati"Nta mugisha wansigiye?"
37 Isaka asubiza Esawu ati"Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?"
38 Esawu abaza se ati"Nta mugisha n'umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data." Esawu araturika ararira.
39 Isaka se aramusubiza ati"Ubuturo bwawe buzaba kure y'umwero w'ubutaka, Buzaba kure y'ikime kiva mu ijuru.
40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakorera murumuna wawe Kandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho."
41 Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati"Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo."
42 Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati"Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica.
43 Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,
44 umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,
45 ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?"
46 Rebeka abwira Isaka ati"Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?"
(Itangiriro 27:1;9)