1 Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.
2 Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w'icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.
3 Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.
4 Shekemu abwira se Hamori ati"Nsabira uyu mukobwa."
5 Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.
6 Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.
7 Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.
8 Hamori ajya inama na bo ati"Umutima w'umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.
9 Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.
10 Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu."
11 Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati"Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.
12 Inkwano n'impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa."
13 Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.
14 Baramubwira bati"Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.
15 Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe.
16 Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe.
17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere."
18 Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori.
19 Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose.
20 Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y'umudugudu wabo, bajya inama n'abagabo bo mu mudugudu bati
21 "Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.
22 Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk'uko bo bakebwa.
23 Mbese inka zabo n'ibintu byabo n'amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe."
24 Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n'abavaga mu irembo ry'umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry'umudugudu wabo wese.
25 Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.
26 Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.
27 Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahora konona mushiki wabo.
28 Banyaga imikumbi yabo n'amashyo yabo n'indogobe zabo, n'ibintu byari mu mudugudu n'ibyo mu gasozi,
29 banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n'abagore babo, n'ibyari mu mazu yabo byose.
30 Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati"Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanani n'Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n'inzu yanjye."
31 Baramubaza bati"Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk'aho yari maraya?"
(Itangiriro 34:1;9)