1 Imana ibwira Yakobo iti"Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so."
2 Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n'abo bari kumwe bose ati"Mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda,
3 duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w'umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo."
4 Baha Yakobo imana z'abanyamahanga zose bari bafite, n'impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y'igiti cyitwa umwela cyari hafi y'i Shekemu.
5 Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo.
6 Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy'i Kanani we n'abantu bose bari kumwe.
7 Yubakayo igicaniro, yita aho hantu"Eli Beteli", kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se.
8 Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti.
9 Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha.
10 Imana iramubwira iti"Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe." Nuko imwita Isirayeli.
11 Imana iramubwira iti"Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n'iteraniro ry'amoko bizagukomokaho, Abami bazakomoka mu rukiryi rwawe,
12 kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha."
13 Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka.
14 Yakobo ashinga inkingi y'amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry'ibyokunywa, ayisukaho n'amavuta ya elayo.
15 Yakobo yita aho hantu yavuganiye n'Imana Beteli.
16 Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa.
17 Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati"Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu."
18 Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini.
19 Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu.
20 Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y'igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n'ubu.
21 Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y'inzu ndende y'amatafari yo muri Ederi.
22 Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya. Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri.
23 Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni,
24 aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini,
25 aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali,
26 aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu.
27 Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga.
28 Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani.
29 Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.
(Itangiriro 35:1;9)