• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Hebrews 5

Hebrews 4 / Hebrews 6

1 Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw'abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n'ibitambo by'ibyaha, 

2 kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n'abayobye, kuko na we agoswe n'intege nke. 

3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk'uko abitambirira abandi. 

4 Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n'Imana nk'uko Aroni yahamagawe. 

5 Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n'Iyamubwiye iti"Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye." 

6 Kandi nk'uko yavuze n'ahandi iti"Uri Umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki." 

7 Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe. 

8 Nyamara nubwo ari Umwana w'Imana, yigishijwe kumvira ku bw'imibabaro yihanganiye, 

9 kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w'agakiza kadashira, 

10 Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki. 

11 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. 

12 Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, 

13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, 

14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza.

(Abaheburayo 5:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda