• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Hebrews 6

Hebrews 5 / Hebrews 7

1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, 

2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka. 

3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora. 

4 Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n'umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, 

5 bakanasogongera ijambo ryiza ry'Imana, n'imbaraga z'igihe kizaza 

6 maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w'Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro. 

7 Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n'Imana umugisha. 

8 Ariko niba bumeramo amahwa n'ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa. 

9 Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza, 

10 kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera. 

11 Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka 

12 kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana. 

13 Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti 

14 "Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza." 

15 Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe. 

16 Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo. 

17 Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro 

18 kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu. 

19 Ibyo byiringiro tubifite nk'igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane, 

20 aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

(Abaheburayo 6:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda