1 Nuko abwira abigishwa be ati"Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.
2 Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.
3 Mwirinde!"Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.
4 Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati 'Ndihannye', uzamubabarire."
5 Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti"Twongerere kwizera."
6 Umwami ati"Mwagira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti 'Randuka uterwe mu nyanja', na wo wabumvira.
7 "Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati 'Igira hano vuba wicare ufungure?'
8 Ahubwo ntiyamubwira ati 'Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya'?
9 Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?
10 Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti 'Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.' " Yesu akiza ababembe cumi
11 Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y'i Samariya n'i Galilaya.
12 Akigera mu kirorero asanganirwa n'ababembe cumi, bahagarara kure
13 barataka cyane bati"Mutware Yesu, tubabarire."
14 Ababonye arababwira ati"Nimugende mwiyereke umutambyi." Bakigenda barakira.
15 Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga,
16 yikubita imbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.
17 Yesu aramubaza ati"Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?
18 Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?"
19 Kandi aramubwira ati"Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije."
20 Abafarisayo baramubaza bati"Ubwami bw'Imana buzaza ryari?" Arabasubiza ati"Ubwami bw'Imana ntibuzaza ku mugaragaro,
21 kandi ntibazavuga bati 'Dore ngubu', cyangwa bati 'Nguburiya', kuko ubwami bw'Imana buri hagati muri mwe."
22 Abwira abigishwa be ati"Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y'Umwana w'umuntu, ariko ntimuzawubona.
23 Kandi bazababwira bati 'Dore nguriya', cyangwa bati 'Dore nguyu.' Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
24 Nk'uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw'ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w'umuntu azaba ku munsi we.
25 Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe.
26 Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y'Umwana w'umuntu:
27 bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
28 No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
29 maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n'amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho.
31 "Uwo munsi uzaba hejuru y'inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n'uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma.
32 Mwibuke muka Loti.
33 Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.
34 Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.
35 Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [
36 Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare."
37 Baramubaza bati"Databuja, bizabera he?" Arababwira ati"Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira."
(Luka 17:1;9)