• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Luke 18

Luke 17 / Luke 19

1 Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati

2 "Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu.

3 Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati 'Ndengera ku mwanzi wanjye.'

4 Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati 'Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu,

5 ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.' "

6 Nuko Umwami Yesu arabaza ati"Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze?

7 Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?

8 Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?"

9 Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.

10 Ati"Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro.

11 "Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati 'Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro.

12 Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.'

13 "Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati 'Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.'

14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru."

15 Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.

16 Maze Yesu arabahamagara ati"Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo.

17 Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato."

18 Umutware aramubaza ati"Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?"

19 Yesu na we aramusubiza ati"Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.

20 Uzi amategeko ngo 'Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.' "

21 Aramubwira ati"Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye."

22 Yesu abyumvise aramubwira ati"Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire."

23 Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.

24 Yesu amwitegereje aramubwira ati"Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!

25 Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana."

26 Ababyumvise bati"Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?"

27 Arabasubiza ati"Ibidashobokera abantu bishobokera Imana."

28 Petero aramubwira ati"Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira."

29 Arababwira ati"Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana,

30 utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho."

31 Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati"Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu.

32 Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe,

33 kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka."

34 Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.

35 Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza,

36 yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.

37 Barayibwira bati"Ni Yesu w'i Nazareti uhita."

38 Irataka cyane iti"Yesu mwene Dawidi, mbabarira."

39 Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti"Mwene Dawidi, mbabarira."

40 Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati

41 "Urashaka ko nkugirira nte?" Iti"Databuja, ndashaka guhumuka."

42 Yesu arayibwira ati"Humuka, kwizera kwawe kuragukijije."

43 Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.

(Luka 18:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda