• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Luke 19

Luke 18 / Luke 20

1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura.

2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi.

3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.

4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.

5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati"Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe."

6 Yururuka vuba amwakira anezerewe.

7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati"Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!"

8 Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati"Dore Databuja, umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane."

9 Yesu aramubwira ati"Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,

10 kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye."

11 Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw'Imana bugiye kuboneka uwo mwanya.

12 Nuko aravuga ati"Hariho umuntu w'imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.

13 Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati 'Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.'

14 Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti 'Uyu ntidushaka ko adutegeka.'

15 "Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye.

16 Uwa mbere araza ati 'Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.'

17 Aramubwira ati 'Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi.'

18 Haza uwa kabiri ati 'Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.'

19 Uwo na we aramubwira ati 'Nawe, twara imisozi itanu.'

20 "Undi araza aramubwira ati 'Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,

21 kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.'

22 Aramubwira ati 'Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.

23 Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?'

24 "Abwira abahagaze aho ati 'Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.'

25 Baramubwira bati 'Mwami, ko afite icumi!'

26 Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite.

27 Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.' "

28 Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.

29 Ageze bugufi bw'i Betifage n'i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati

30 "Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane.

31 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati 'Murakiziturira iki?' Mumubwire mutya muti 'Databuja ni we ugishaka.' "

32 Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye.

33 Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati"Murakiziturira iki?"

34 Barabasubiza bati"Databuja ni we ugishaka."

35 Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu.

36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.

37 Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati

38 "Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, N'icyubahiro kibe ahasumba hose."

39 Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati"Mwigisha, cyaha abigishwa bawe."

40 Arabasubiza ati"Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura."

41 Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati

42 "Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.

43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,

44 kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe."

45 Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo,

46 arababwira ati"Handitswe ngo 'Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo', ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi."

47 Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica,

48 icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.

(Luka 19:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda