• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Luke 20

Luke 19 / Luke 21

1 Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari.

2 Baramubwira bati"Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?"

3 Arabasubiza ati"Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.

4 Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?"

5 Biburanya mu mitima yabo bati"Nituvuga tuti 'Kwavuye mu ijuru', aratubaza ati 'Ni iki cyababujije kumwemera?'

6 Kandi nituvuga tuti 'Kwavuye mu bantu', abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi."

7 Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye.

8 Yesu arababwira ati"Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo."

9 Atangira gucira abantu uyu mugani ati"Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.

10 Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa.

11 Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amara masa.

12 Yongera gutuma n'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.

13 Nyir'uruzabibu aravuga ati 'Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.'

14 Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati 'Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.'

15 Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica."Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate?

16 Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi." Abantu babyumvise baravuga bati"Biragatsindwa."

17 Arabitegereza arababwira ati"None se ibi byanditswe ni ibiki ngo 'Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?'

18 Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu."

19 Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.

20 Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakure impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyira Umutegeka, na we amucire urubanza.

21 Baramubaza bati"Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri.

22 Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?"

23 Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati

24 "Nimunyereke idenariyo." Ati"Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?" Baramusubiza bati"Ni ibya Kayisari."

25 Arababwira ati"Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana."

26 Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka.

27 Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

28 "Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.

29 Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,

30 n'uwa kabiri ni uko,

31 n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.

32 Hanyuma wa mugore na we arapfa.

33 None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?"

34 Yesu arabasubiza ati"Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa,

35 ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,

36 kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko.

37 Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo.

38 Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima."

39 Bamwe mu banditsi baramusubiza bati"Mwigisha, uvuze neza."

40 Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo.

41 Arababaza ati"Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,

42 ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati 'Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,

43 Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?'

44 Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?"

45 Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati

46 "Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori.

47 Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi."

(Luka 20:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda