• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Luke 21

Luke 20 / Luke 22

1 Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo.

2 Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri.

3 Arababwira ati"Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby'abandi bose,

4 kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro."

5 Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati

6 "Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi."

7 Baramubaza bati"Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?"

8 Arabasubiza ati"Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati 'Ni jye Kristo', kandi bati 'Igihe kiri bugufi', ariko ntimuzabakurikire.

9 Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya."

10 Arongera arababwira ati"Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butere ubundi bwami.

11 Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibitera ubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.

12 Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyire Abami n'abategeka babahora izina ryanjye,

13 ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya.

14 Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,

15 kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.

16 Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.

17 Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,

18 ariko ntimuzapfuka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.

19 Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.

20 "Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.

21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozi ntibazayijyemo,

22 kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.

23 Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko.

24 Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira.

25 "Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umuraba bihorera.

26 Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi.

28 Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora."

29 Kandi abacira umugani ati"Nimwitegereze umutini n'ibindi biti byose.

30 Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

31 Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw'Imana buri hafi.

32 "Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.

33 Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

34 "Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura,

35 kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk'umutego.

36 Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu."

37 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono.

38 Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.

(Luka 21:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda