1 Kora mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.
2 Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b'iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.
3 Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati"Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y'iteraniro ry'Uwiteka?"
4 Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.
5 Abwira Kora n'abafatanije na we bose ati"Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n'uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.
6 Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kora n'abo mufatanije mwese,
7 ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y'Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe."
8 Kandi Mose abwira Kora ati"Nimwumve Balewi:
9 mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y'Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry'Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw'Uwiteka, muhagarare imbere y'iteraniro mubakorere?
10 Nawe Kora, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n'ubutambyi?
11 Icyo ni cyo gitumye wowe n'abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?"
12 Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati"Ntabwo twitaba.
13 Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy'amata n'ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira mutware wacu?
14 Kandi ntutujyanye mu gihugu cy'amata n'ubuki, ntuduhaye gakondo y'imirima n'inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y'aba bantu? Ntituri bwitabe."
15 Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati"Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n'indogobe imwe, nta n'umwe muri bo nagiriye nabi."
16 Mose abwira Kora ati"Ejo wowe n'iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y'Uwiteka, wowe na bo na Aroni.
17 Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y'Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu."
18 Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
19 Kora ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw'Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.
20 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
21 "Nimwitandukanirize n'iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato."
22 Bikubita hasi bubamye baravuga bati"Mana, Mana y'imyuka y'abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?"
23 Uwiteka abwira Mose ati 24"Bwira iteraniro uti 'Nimuhaguruke muve impande zose z'ubuturo bwa Kora na Datani na Abiramu.' "
25 Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.
26 Abwira iteraniro ati"Nimuve ku mahema y'aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo."
27 Barahaguruka bava impande zose z'ubuturo bwa Kora na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y'amahema yabo n'abagore babo, n'abahungu babo n'abana babo bato.
28 Mose aravuga ati"Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.
29 Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.
30 Ariko Uwiteka nakora ikintu cy'inzaduka, ubutaka bukasama bukaAbamirana n'ababo n'ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka."
31 Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri,
32 nuko burasama, buAbamirana n'ab'amazu yabo, n'abantu ba Kora bose n'ibintu byabo byose.
33 Nuko bo n'ababo n'ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.
34 Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati"Ubutaka butatumira natwe!"
35 Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.
(Kubara 16:1;9)