• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 17

Numbers 16 / Numbers 18

1 Uwiteka abwira Mose ati 

2 "Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera. 

3 Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso." 

4 Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy'igicaniro 

5 cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y'Uwiteka. Atamera nka Kora n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose. 

6 Bukeye bwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti"Mwishe abantu b'Uwiteka." 

7 Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw'Uwiteka buraboneka. 

8 Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro. 

9 Uwiteka abwira Mose ati 

10 "Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato." Bikubita hasi bubamye. 

11 Mose abwira Aroni ati"Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera." 

12 Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu. 

13 Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugiga irashira. 

14 Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n'ibya Kora. 

15 Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugiga irashira. 

16 Uwiteka abwira Mose ati 

17 "Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye. 

18 Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruza wese. 

19 Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe. 

20 Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera." 

21 Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo. 

22 Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya. 

23 Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indozi zihishije. 

24 Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye. 

25 Uwiteka abwira Mose ati"Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomora abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa." 

26 Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza. 

27 Abisirayeli babwira Mose bati"Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye. 

28 Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y'ubuturo bw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?"

(Kubara 17:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda